Daily Archives: August 6, 2014

Moniteri Tom Ndahiro aragenzwa no gucisha umutwe abo yita ko bashyigikiye FDLR

téléchargement (1)

 

 

Iyo umukangurambaga wo gukata kawa yigize umusesenguzi, biba bigeze uwa Ndabaga

Nimwisomere inyandiko umukangurambaga w’ubuhinzi bwa Kawa Tom Ndahiro yasohoye mu kinyamakuru cye. Tuzamusubiza mu gihe kitarambiranye tunagaragaze umugambi wihishe inyuma yabyo. Tubibutse ko uyu Tom Ndahiro ari umujyanama mu itumanaho wa Perezida Pahulo Kagame! Genda Rwanda warakubititse!!!

Abo muri ISHEMA Party bashyigikiye FDLR Kandi Bakibona Muri Guverinoma ya Kambanda na Sindikubwabo

Na: Tom Ndahiro

Mu nyandiko yanjye ya nyuma mbere y’iyi nashoje nibutsa ko kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside ari inshingano ya twese, cyane cyane duhabwa n’Itegeko-Nshinga tugenderaho ubu.

Wabona iyo nyandiko aha: Ingengabitekerezo ya Jenoside ya Mbere y’1994 BBC-Gahuzamiryango Iyigejeje mu 2014

N’ubwo kurwanya icyo cyago ari inshingano ya buri muntu wese kw’isi utari umujenosideri. N’ubwo hari inzego za leta zibifite mu nshingano zazo, ariko no ku munyarwanda wundi, ni inshingano tugomba kudatezukaho mu rwego rwo kurengera igihugu, gukingira no kurengera abajyambere b’igihugu.

Kugirango bigerweho neza, ni uko habaho kwiyumvisha ko abafite iyo ngengabitekerezo bahari kandi bageze aho batihishira. Ingero ziri mu nyandiko zikurikirwa n’iyi zinerekana abagicana n’abacyenyegeza umuriro w’urwango.

Abakwiza iyo ngengabitekerezo barakorana

Ikoranabuhanga ryorohereje abakwiza ingengabitekerezo yo kurengera icyaha cya jenoside. Ariko kandi iryo terambere rinafasha kumenya vuba abafite ibyo bitekerezo abo ari bo n’aho bari.

Iryo terambere rifasha cyane kumenya uburyo abafite ingengabitekerezo ya jenoside bakora n’uburyo bakorana.

Ishingiro ry’inyandiko z’ubushize zakomotse ku kiganiro cy’Imvo n’Imvano cyo ku wa 12 Nyakanga uyu mwaka.

Umuyobozi w’icyo kiganiro Ally Yusuf Mugenzi yivuyemo. Yivamo yivugira, anashyigikiwe n’abatumirwa be nka Joseph Matata. N’abandi bahuje twarabavuze uhereye mu myiteguro ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Si abo gusa. Ni urusobe rw’abantu bavuga bimwe, batavugira hamwe gusa. Ujya ku murongo wa Internet ugasanga nka radiyo yitwa Inyabutatu iramamaza indi miyoboro y’urwango nka The Rwandan, Ikaze iwacu, BBC-Gahuzamiryango, Radiyo Ijwi rya Amerika (VOA) etc..

Ku wa 28 Mata 2014 urubuga Ikaze Iwacu rwasohoye inyandiko y’impuzabugome y’uwitwa/uwiyita Samuel Lyarahoze uvuga ko hari abantu bibeshya ku bijyanye na jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyo nyandiko yayise ‘Bernard Lugan et Serge Dupuis se trompent fort: le genocide des tutsis etait bel et bien planifie avant cette date fatale.

N’ubwo umwe muri abo bagabo, Bernard Lugan adafite ibitekerezo biri kure cyane y’ibya Lyarahoze ni Joseph Matata wuzuye.

Ntangazwa ko Lyarahoze atari mubahamagarwa mu biganiro na Ally Yusuf Mugenzi, Felin Gakwaya na Noel Karekezi.

Cyakora biranashoboka ko bavugira kuri ayo maradiyo bitwa andi mazina nkuko abantu babihwihwisa.

Muri iyo nyandiko mvuga, Samuel Lyarahoze nawe yemeza ko Abatutsi aribo bagize uruhare rukomeye mu iyicwa ry’Abatutsi muri jenoside.  Ati “De plus grave, nous savons aujourd’hui que les hommes de Paul Kagame ont participé activement à l’extermination des tutsi grâce aux fugitifs de ce mouvement, le FPR.”

Icyo gitekerezo ahuriyeho na Joseph Matata n’Imvo n’Imvano, nawe agishimangira avuga ko ari impamo, ndetse akabona n’abo atwerera iyo mpuzabugome. Ngo hari ishyaka rya politiki ry’Abatutsi rifite amazina y’ababikoze.

Ati ‘Le parti politique tutsi RPRK qui soutient le retour du mwami Kigeli V Ndahindurwa vient même de produire une liste  nominative de certains militaires infiltrés au sein des Interahamwe par Paul Kagamé pour inciter, pousser, encourager et “chauffer” les jeunes hutus désœuvrés à commettre ce crime abominable, le génocide.

Abantu biyita amazina bakunda kugenura. Iyo umuntu yiyita “Lyarahoze” aba avuga ijambo. Ukurikije ibyo yandika kuri internet iryo zina rirabisobanura. Avuga ibisanzwe bivugwa. Ni ukuvuga ngo kwitwa Lyarahoze ni ukugenura ko nta gishya avuga kitahozeho.

Lyarahoze bararikomeza

Urubuga ‘Ikaze iwacu’ rwongeye gusohora inyandiko ya Samuel Lyarahoze yavugishije benshi muri bagenzi be bahuje ingengabitekerezo ya jenoside cyakora bagatandukanywa no kurwanira ISHEMA.

Iyo nyandiko yo kuwa 27 Nyakanga yanengaga abadashyigikira FDLR yayise ‘Ibigarasha n’ibihutu by’inda nini yataye ku gasi nibareke Kagame yitegekere.’ Icyo gitekerezo nacyo ni LYARAHOZE kuko inkomoko yaryo ari mu ndirimbo za Simon Bikindi INTABAZA n’AKABYUTSO.

Muri izo ndirimbo Bikindi atongera Abahutu ko yanga Abahutu b’inda nini… Abaziza gusa ko badashyigikiye umugambi wo kurimbura Abatutsi.

Kuba Umuhutu ukaba muri FPR ni icyaha gikomeye ku bantu bazonzwe n’ingengabitekerezo ya jenoside.

Mu bisubizo bya bamwe urabyumva. Urugero ni uwitwa Chaste Gahunde akaba n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’icyitwa ISHEMA Party, yashubije Lyarahoze.

Mu gisubizo cye ariko nawe yivamo nka Ally Yusuf Mugenzi.

Chaste Gahunde agaragaza ko bakorana kandi bashyigikiye FDLR n’ibyayo byose.  Ahera ku gitekerezo kucyatumye FDLR ibaho anamagana abarambirwa no kubona ibyo bashaka batabigeraho vuba.

Gahunde ati “Kubera ko twasohotse mu gihugu twibwira ko ari repli tactique y’akanya gatoya none imyaka ikaba ibaye myinshi, hari abakunze kwijujuta no kwinubira ibibi byatubayeho ndetse rimwe na rimwe ugasanga bamwe babishyize ku mutwe w’abandi, agahinda kakaduherana kugeza aho twigumira mu marangamutima kandi adashobora kutugeza aho twifuza kugera, ndavuga kugira igihugu gifite demokarasi n’imiyoborere inogeye rubanda.”

Aha rubanda aba avuga byumvikane ko aba atavugira abanyarwanda muri rusange. Aba avuga Abahutu cyane abafite ingengabitekerezo ya jenoside.

Mu nyandiko urasoma ugasanga asa n’uwarize agahogora ngo “…birababaje kubona FDLR ikomeje kugira isura y’abicanyi yahawe na leta y’u Rwanda bigahabwa umugisha n’ibihugu by’isi yose.”

Agasobanura ko ibyo “kubisubiramo” atari uko “yanze FDLR,” ngo ahubwo “uguhumura amaso abantu kugira ngo dushakire (bo) hamwe undi muti watuma ikibazo cya FDLR gikemuka.”

Agasoza agira ati “Ni muri urwo rwego Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda rigira riti ‘hari ubundi buryo FDLR yafashwa.”

Avuga ko FDLR ariyo yamenye umukino ubu ngo ikaba igaragaza ko yatanze intwaro ariko ariyo izi neza ko izafasha “abaturage bagakora revolisiyo.” Ibuka 1959!

Chaste Gahunde akavuga ko ngo “hari benshi mu Banyarwanda bafata FDLR nk’umucunguzi rukumbi cyangwa se Messiah utegerejwe.” Messiah ni “Umukiza” nka Musa n’abandi nk’abo bavugwa muri Bibiliya.

Kumenya FDLR icyo ari cyo n’icyo iharanira soma: Ingengabitekerezo irigishwa ntivukanwa

Gahunde ababazwa cyane ni uko “FDLR ifite icyasha cyo kuba yarakoze jenoside y’Abatutsi mu Rwanda.” Agashengurwa n’agahinda iyo yibutse ko ngo kubihindura “bigoye cyane” ngo kubera “inyungu z’ibihugu bikomeye nk’Ubwongereza, Israel na Leta zunze ubumwe z’Amerika tutaretse n’ibihugu bya Afurika bimwe na bimwe.”

Ibihugu bitavuzwe muri icyo kiganiro harimo Ubufaransa. Igihe cyose, abajenosideri n’inshuti zabo nta gihe na kimwe uzumva bavuga icyo gihugu cyayobowe na Francois Mitterrand. Impamvu irumvikana.

Ku bantu bagize ako gatsiko kiyita Ishema Party riyoborwa n’umupadiri wa diyosezi ya Cyangugu, Thomas Nahimana, jenoside yakorewe Abatutsi si ikibazo. Ikibazo ni uko hari ababyemera ndetse babyamagana.

Usoma niyibaze uyu gahunde uvuga ngo “Buriya hari ikintu abantu bakomeje kuzira kuva aho FPR ituvudukanye ikatwambura igihugu.” Uwo FPR yavudukanye isi yose iramuzi.

Ni havudukanywe guverinoma yakoze jenoside. Iva i Kigali yimukira i Murambi ha Gitarama iba iminsi mike ku Gisenyi mbere y’uko bohoha basize bakoze ishyano mu gihugu.

Ubu se abo mu “ISHEMA Party” bazahakana ko baharanira inyungu z’abajenosideri kandi Umunyamabanga nshingwabikorwa wabo abyiyemerera?

N’ubundi mu nyandiko n’ibiganiro byabo biragaragara, ariko ntibari bemera ku mugaragaro isano yabo na Guverinoma ya Kambanda na Sindikubwabo nkuko babigenje ubu.  Arakoze cyane Chaste GAHUNDE gutanga amakuru.

Chaste Gahunde aburanira abajenosideri n’amarangamutima menshi. “Kuba Obama bamwise inguge nta ngaruka bimugiraho. Ni yo mpamvu nta n’icyo yirirwa abikoraho. Ariko urugero kwita FDLR abicanyi biyigiraho ingaruka nyinshi cyane kuko ihita ikomanyirizwa mu rwego mpuzamahanga.” Abanyamerika baziburanira aho abicanyi bigereranya n’umuyobozi w’icyo gihugu.

Biracyaza…

COUP D’ETAT 1973: Abishyize hamwe ntakibananira.

rwanda-gallery031-2011-12-05

Ingoma ya Kagame na FPR yamaze kurenga igaruriro n’ihaniro. Kubera ko  itagishoboye kwikosora, Abanyarwanda batabarika bakomeje gutanga ibitekerezo byinshi kandi byiza kugironga ibe yasimburwa n’indi ibereye abenegihugu. Ubishidikanya azatege amatwi ibiganiro (conférences) bitangirwa hirya no hino ku isi, atege amatwi ibivugirwa ku maradiyo yashinzwe n’Abanyarwanda baba mu mahanga, asome ibyandikwa ku mbuga zihurirwaho n’abantu benshi (nkoranyambaga, réseaux sociaux), atere akajisho ku mbuga (sites) z’amazu atangaza ibitabo (maisons d’éditions) nka L’Harmattan, Le Scribe, Sources du Nil n’ayandi. Kuko ntawashobora gusoma ibitabo byose basohora, ariko nibura uwaba ashidikanya azasome bike muri byo cyangwa incamake (résumé, recension) y’ibikubiye muri buri gitabo.

Muri uko gushakisha uburyo ingoma ya Kagame na FPR yasimburwa n’indi ibereye u Rwanda, Abanyarwanda, benshi baritanze kandi bakomeje kwitanga batitangiriye itama. Bamwe babikora ku giti cyabo, abandi bibumbiye mu mashyirahamwe n’amashyaka aharanira ko Abanyarwanda bakira ingoma ya Kagame, bakabasha guhumeka ituze, kwishyira no kwizana mu Rwanda rwababyaye. Burya kandi mu kinyarwanda ngo “n’uhigimye aba avuze”. Ndetse n’ucecetse aba avuze kuko, nk’uko umusizi  yabivuze, “Guceceka si ubucucu, ni ugucengerwa n’ibyo uzi ugacira mu nda ugatuza”. Ni mu gihe kandi koko “kubabara si uguhora uganya”. Abo Banyarwanda bashirira mu nda, abo bose basa n’abacecetse kandi bashira, uwabaha urwaho ngo urebe icyo bakorera ingoma ya Kagame na FPR!

Ko izo ngufu zose zihari, harabura iki kugirango zigere ku ntego ziyemeje yo gusimbuza ingoma ya Kagame indi ikwiye u Rwanda n’Abanyarwanda ?

Mbere yo gusubiza iki kibazo, tubanze tuzirikane ko ubwabyo kuba izo ngufu ziriho ari intambwe ikomeye. Hari igihe zitariho. Intambwe yihutirwa Yagombye guterWa ubungubu ni ukwishyira hamwe. “Abishyize hamwe ntakibananira, Umunani ujya inama uruta ijana rirasana”.  Ingorane zibangamiye ubwo bumwe ni izihe ? Ni nyinshi, ariko reka muri iyi nyandiko no mu zindi zizakurikiraho tuvuge iz’ingenzi kandi tuziganireho : 1. Kurwanira imyanya 2. Gupingana no kutoroherana 3. Kwishishanya bishingiye ku moko no ku turere : Hutu-Tusi, Kiga-Nduga.

1. Kurwanira imyanya

Buri wese yumva ari WE ukwiye kuba umukuru w’igihugu, abandi bakamuyoboka. Ibi rero ni ukwikunda birenze urugero, ntabwo ari ugukunda u Rwanda. Iyo abarwanya ingoma ya Kagame bapfa imyanya batanafite, ababyungukiramo ni Kagame ubwe na FPR ye kuko bituma baramba ku ngoma, naho Abanyarwanda bakaramba ku ngoyi bashyizweho n’ibinywamaraso bya FPR nyine. Kugirango umuntu agirire akamaro igihugu cyamubyaye, si ngombwa rwose ko aba umukuru wacyo. N’umukuru w’igihugu kandi agira abajyanama, akagira n’abafasha bamuhagarariye mu nzego zose z’ubuyobozi bw’igihugu ndetse no mu mahanga. Usibye no kuba mu nzego z’ubutegetsi, n’umuturage wikorera ku giti cye, yaba umuhinzi-mworozi, umunyamwuga cyangwa umucuruzi ashobora kugirira igihugu akamaro, bitagombeye ko aba umukuru wacyo. Igihe kirageze ngo abarwanya ingoma mbi ya Kagame na FPR bumve ko ikigamijwe atari inyungu zaburi wese ku giti cye rukumbi, ko ahubwo icy’ibanze ari icyavana Abanyarwanda ku ngoyi bariho.

2. Gupingana no kutoroherana

Politiki ntikorwa n’Abamalayika, ikorwa n’abantu. Kugirango uzabone umuntu w’intungane utagira akantu na gato ajorwaho ni ibintu bidashoboka. Kwanga gukorana n’umuntu ngo kuberako mbere ya 94 yakoraga akazi katari mu rwego rwo hejuru cyane ni ukwibeshya. Niba se ubu afite ifaranga, kandi amafaranga akaba ari ngombwa mu rugamba turiho, ntimwakorana koko ? Niba se undi yarigeze kwibeshya, ariko akaba  nta mutima mubi yari afite (il était de bonne foi), kuki mutakomeza gutahiriza umugozi umwe ? Wakwanga gukorana n’umuntu muhuje umugambi, aho ngo ni uko akiri muto ? Muri politiki hagomba buri gihe amatwara mashya kandi ngo “ntiribara umukuru nk’umuto waribonye” (Aux âmes bien nées, la valeur n’attend point le nombre des années) : Lumumba, Rwagasore, Kayibanda, Kennedy n’abandi benshi bari bakiri bato igihe bitangiraga ibihugu byabo kandi bakagira icyo babigezaho. Ubona abarwanashyaka bacu bapfe impano buri wese afite ? Ahubwo nibashyire hamwe izo mpano, maze barebe ngo gushyira hamwe kwabo biratuma barushaho kugira ingufu.

3. Kwishishanya bishingiye ku moko no ku turere : Hutu-Tusi, Kiga-Nduga.

Nta murozi ubura umukarabya”, hari Abanyarwanda batsimbaraye ku ngoma ya Kagame na FPR  ku mpamvu zabo bwite zinyuranye. Baba Abahutu, Abatutsi cyangwa Abatwa, bagombye kuba menge bagakora uko bashoboye kugirango ibintu bihinduke ku neza, aho kugirango bizahinduke ku nabi. Mu myaka 32 ingoma ya Mobutu yamaze muri Congo (Zaȉre) ntiyakamiye bake. Ariko ubu bigomba kuba bibatera ipfunwe, ndetse bakanicuza. Mu myaka 42 ingoma ya Kadafi yamaze muri Libiya, ntiyakamiye bake. Ubu bose baragira bati : “Intamenya irakanyagwa, iyo turya duke ngo twoze akarenge”. Niba rero abatsimbaraye ku ngoma ya Kagame badashaka kwifatanya ku mugaragaro n’abayirwanya, nibura nibayigire inama mu ibanga, yisame itarasandara, naho ubundi bazabura byose kandi bashoboraga kugira icyo baramura. Mu by’ukuri ingoma ya Kagame na FPR imereye nabi Abanyarwanda bose. Niyo mpamvu mu batavuga rumwe nayo harimo Abahutu, Abatwa n’Abatutsi.

Hari impamvu zishingiye ku muco no ku mateka zituma kugeza n’ubu Abahutu n’Abatutsi bishishanya, ntibabashe gukorana neza. Mu mateka y’isi, igihe cyose hari ubwoko bwibwiye ko buruta ubundi, ubwo bwoko bwakoze amahano n’amarorerwa. Ibyo bikerekana ko muri buri bwoko haba ababi n’abeza. Abeza bashyira mu gaciro kandi bakareba kure nibagire ubutwari bwo kurenga ibyo bapfa n’abandi, bite kubyo bapfana. Nibareke ibibatanya, bite ku bibahuza, bityo babere n’abandi urugero.

Mu Rwanda ariko hari undi mwihariko w’uko n’Abahutu ubwabo bibyaramo amacakubiri bakurikije uturere bavukamo. Amakimbirane azwi kurusha ayandi akaba ari ay’Abakiga n’Abanyanduga. Tuzabikomerezaho mu nyandiko itaha.

BIRACYAZA……

Jean de Dieu Musemakweli

Source: Leprophete.fr

ISHEMA Party: ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU

téléchargement

Photo:  Bamwe muba Camarade b’uwa 05 Nyakanya 1973

Dushyigikiye gahunda yo kwibuka n’abazize Coup d’Etat yo mu 1973.

Mu nama yayo isanzwe, ikorwa buri minsi 15, Ikipe Nyobozi yaguye y’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda, yateranye ku cyumweru taliki ya 3/8/2014, yasuzumye ingingo zinyuranye zari ku murongo w’ibyigwa ariko biza kuba ngombwa gutinda, ku buryo budasanzwe, ku kibazo kijyanye n’ukwibuka abenegihugu bazize Coup d’Etat yo muri Nyakanga 1973.

Nyuma y’impaka ndende ariko zubaka, byabaye ngombwa gutumira mu nama yacu umuhanga mu by’amateka y’u Rwanda kugira ngo atwongerere urumuri ku byabaye mu 1973 no ku byiswe“ikibazo Kiga-Nduga” cyakomeje gucamo ibice Abanyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’Abahutu, kikaba cyaranakomeje kugira ingaruka nyinshi mbi ku mateka y’igihugu cyacu.

 Mu gusoza iyo nama, twafashe imyanzuro itandatu ikurikira twifuje gutangariza Abanyarwanda:

1.Nk’uko Amashyaka ya “Nouvelle Generation” aherutse kubitangamo urugero ubwo yashishikarizaga Abanyarwanda gutsinda ipfunwe n’ubwoba bakitabira amasengesho yo “Kwibuka ku mugaragaro Abanyarwanda bose bishwe”(Abahutu n’Abatutsi), icyo gitarane kikaba cyarabereye i Buruseli taliki ya 17/5/2014 : turasanga imiryango y’abishwe bazira Coup d’Etat yo muri Nyakanga 1973, bafite uburenganzira busesuye bwo kwibuka ababo mu buryo bwose bifuza, haba mu gukoresha ibiterane by’amasengesho, ibitaramo byo kuyaga, ibiganiro mbwirwaruhame…. Bipfa gukorwa mu bwitonzi, hatagamijwe gushyushya imitwe no gusenya.

2. Twunamiye tubikuye ku mutima Perezida Geregori Kayibanda n’ abanyapolitiki bose bishwe bitari ngombwa kuko ari abagabo b’intwari bigomwe byinshi, bakarwanya ingoma ya Cyami na gihake, bakayitsinsura biyushye akuya bityo bagasubiza abari “Abaja” uburenganzira bwo kuba Abenegihugu bishyira bakizana, muri Repubulika.

3. Turasaba Abanyarwanda bose muri rusange, ko bakwishakamo UBUTWARI bwo gutera intambwe yo kwakira amateka y’u Rwanda uko ari, kabone n’iyo adashimishije. Bityo tukaba dusanga  ko muri iyi minsi ibanziriza ririya koraniro ryo ku ya 16 Kanama 2014 ndetse na nyuma yaryo , hakwiye kubaho ibiganiro byimbitse n’impaka zubaka kuri Coup d’Etat yo muri Nyakanga 1973, intandaro yayo ,uko yakozwe n’ingaruka zayo, kandi ikibazo “Kiga-Nduga” kikaganirwaho mu bwitonzi, hatagamijwe guteranya abantu, ahubwo hashyizwe imbere kongera kubaka ubumwe.

4. Mu kuganira ku bwicanyi bwahitanye intwari za Repubulika ya mbere ntihakwiye kwibagirana ibyiza Repubulika ya kabiri yagejeje kuri rubanda n’intambwe nto zaba zaratewe mu gushaka uko icyo ikibazo cyakemuka.

5. Turashishikariza urubyiruko rutigeze rumenya amavu n’amavuko y’ikibazo cyiswe “Kiga-Nduga” ko batagomba gutinya kumenya “uko byagenze”,kugira ngo bibafashe kumenya uko batanga umuganda wabo mu kubaka  ubumwe buzashingirwaho UGUFATANYA   mu rugamba rwo guhirika Ingoma y’iterabwoba ya FPR- Inkotanyi, ifitanye isano rikomeye n’iya Gihake abo twibuka bari barasezereye ngo igende nk’ifuni iheze.

6. Turashishikariza Abataripfana bose b’ Ishyaka Ishema n’abandi Banyarwanda bose b’umutima mwiza ko bashyigikira Ikoraniro rizabera i Buruseli taliki ya 16 Kanama 2014 kandi bakihatira kuryitabira.

Harakabaho u Rwanda rwubakiye ku ndangagaciro z’Ukuri, Ubutwari n’Ugusaranganya ibyiza by’igihugu.

 

Bikorewe i Paris, taliki ya 4 Kanama 2014

Padiri Thomas Nahimana,

Umuyobozi w’Ishyaka ISHEMA